kugira ngo abone kujya ku rugamba. Nyamara na none, ngo uwabaga yamaze
kurahirira kugenda, ntiyabaga agishoboye kubireka, kuko iyo yarengagaho
akabireka, yahitaga yirukanwa muri Kiliziya akamburwa n’amasakaramentu ibi
nyine byitwa excomunication. Icyo gihe Urbain wa II yamaze hafi umwaka
wose mu Bufaransa agenda yigisha hose ko bakwiye kujya kurwana intambara
nakwita ntagatifu. Mu mpeshyi yo mu 1096, ngo abasirikali bari bamaze
gukusanywa barengaga kure abari bitezwe. Itariki yo gutangira urugendo
rwerekeza urugamba ishyirwa ku ya 15 Kanama 1096. Bagenda ubwo, bizeye
ko nibapfa bari bube bakoreye Imana, ariko ko na none nibaramuka batsinze
intambara, Empire Byzantin izabagororera. Bari bizeye byinshi.
Abakristu icyo gihe bajya gutera rero ngo bari bafite amahirwe menshi yo
gutsinda. Kiriya gihe abayisiramu ngo bari bagabanijemo ibice byinshi.
Nk’abategekaga Misiri bitwaga abafatimides, ni nabo bayoboraga igice kinini
cya Palestine. Hakaba n’abandi bitwaga aba Seldjoukides , aba bo bari abaturcs
b’abasunnites binjiye muri Islam mu kinyejana cya IX. Aba ni nabo baje
gukuraho abaAbbassides i Bagdad. Aba nabo baje kwigabanyamo ibice byinshi
kandi nabyo byahoraga bihanganye. Igice cyaganzaga ibindi byose rero kikaba
ari icyitwaga Roum. Icyo gihe Siriya nayo ikaba yari igabanijemo ibice
birimo nka Alep, Damas, Tripoli, Apamée na Shaizar.
Benshi btangiye gukeka ko ari imperuka. Bajya kurwana bakagenda bazi ko
batazagaruka. Abakorerabushake benshi nabo batangira kugenda babwiriza
bigisha abaturage kwitabira iriya ntambara. Muri bo hakaba harimo uwitwaga
Pierre l'Ermite. Uyu yazengurutse uduce twinshi nka za Berry, Orléan,
Champagne, Lorraine na Rhénanie, kugeza ubwo abasha kuzana abantu bagera
ku bihumbi cumi na bitanu, kugeza ku itariki ya 12 Mata 1096, ubwo ingabo za
mbere zinjiraga i Constantinople zigatangira kurwana ziyobowe n’uitwaga
Gautier Sans Avoir.
Abari bagiye i Rhenanie, ubu hasigaye ari mu budage, bibasira cyane cyane
abayahudi abanze guhindura ukwemera kwabo barabica. Ngo kwanga kubatizwa
kuri bariya baturage barwanaga intambara byabaga arink’igitutsi ku Mana,
icyaha bafataga ko gishobora no gukururira imbaga y’abantu ibyago bikomeye
biturutse ku mujinya w’Imana. N’ubwo bari basanzwe bahatuye igihe kinini,