Twa duce two mu matembabuzi yo mu gitsina nitwo twongera imisemburo yitwa endorphins
irinda umubiri kuba wakumva ububabare ubwo ari bwo bwose buwuriho, ariko by’umwihariko
ngo kubabara umutwe ni cyo kintu cya mbere kigabanywa no gukora imibonano
mpuzabitsina.
Imibonano mpuzabitsina kandi ngo ishobora kugabanya ububabare kubantu barwaye
indwara ya Diabete rimwe na rimwe ikaba ishobora no gukira burundu.
6. Kwirinda kuba wafatwa n’indwara ya Cancer.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abahungu bafite guhera ku myaka 20 kuzamura basohora
intanga byibura gatanu mu cyumweru baba bongereye amahirwe yo kutafatwa n’indwara ya
Cancer y’amabya ku gipimo cya 30%. Mu gihe abasaza bo iyo basohoye intanga inshuro
zirenze 21 mu kwezi baba biyongerera ibyago byo kuba bafatwa na Cancer y’amabya,niyo
mpamvu ngo abasore n’abagabo batarengeje imyaka 50 bagakwiye kwimenyereza gukora
imibonano mpuzabitsina kenshi naho abasaza barengeje iyi myaka bakagabanya inshuro
bakora imibonano mpuzabitsina.
7. Gufasha umubiri gukora intanga nyinshi
Nk’uko kandi ubushakashatsi butandukanye bwagiye bubigaragaza, uko abagabo bagenda
batakaza intanga nyinshi igihe bokora imibonano mpuzabitsina ngo ni nako umubiri ugenda
urushaho gukora intanga nyinshi kurushaho kandi nzima kurusha iziba zasohotse kurusha
abadakora imibonano mpuzabitsina kenshi.
Ibi bikaba bituma kwimenyereza gukora imibonano mpuzabitsina kenshi binatuma umugabo
agira ubushobozi bwo kubyara abana bakomeye kandi buzuye,
bityo rero niba ubona mugenzi wawe aguhata gukora imibonano mpuzabitsina kenshi,
ntugatekereze ko ari inyungu ze ari guharanira cyangwa se abikunda kukurusha, ahubwo ni
inyungu kuri mwe mwembi kuko bizabafasha gukomeza kugira ubuzima bwiza.
Hitimana Asman – imirasire.com